Tantine

Tantine

Share

Urakaza neza kuri Tantine. Tantine ni urubuga rwa internet ndetse na Application ya Android itanga ub Ikaze kuri Tantine.

10/12/2023

ISHUSHO Y’AGAKOKO GATERA SIDA MU RWANDA

Ijanisha ry’agakoko gatera SIDA mu Rwanda ntiryahindutse kuva mu mwaka 2005, aho 3% by’abanyaRwanda babana na virus itera SIDA.

Dore inshamake y’uko agakoko gatera SIDA gahagaze mu Rwanda

▶️Kuri ubu abagera ku 210,200 babana n’agakoko gatera SIDA.

▶️Abagera ku 5400 buri mwaka bandura virus itera SIDA. Ni ukuvugako abantu 15 bandura agakoko gatera SIDA buri munsi.

▶️Ijanisha ry’abafite virus itera SIDA ni rinini mu bagore (3.5%) ugereranyije n’abagabo (1.7%).

▶️ Ijanisha ry’ababana na virus itera SIDA ni rinini mu mijyi (3.7%) kurusha mu cyaro (2.5%). Byongeye kandi, ikigero cy’ababana na virus itera SIDA kiratandukanye mu ntara zigize u Rwanda.

▶️ 83% by’abantu bafite virus itera SIDA bazi uko bahagaze.

▶️ 97% by’abaziko babana na Virus itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana (ART).

▶️ 90% by’abafata imiti igabanya ubukana bageze ku kigero cyo kumara virus mu maraso (Viral Load Suppression).

19/11/2023

Menya byinshi kuri Kanseri ya Prostate yibasira abagabo bakuze.

Photos from Tantine's post 06/07/2023

Abantu benshi bakunze gukwirakwiza ibihuha ko kugira ibyuya byinshi cyane cyane mu ijoro ari ibimenyetso by’agakoko gatera sida.

Ukuri ni uko ibi ari ibinyoma. Dore bimwe mu byatera kugira ibyuya byinshi mu ijoro.

Want your business to be the top-listed Health & Beauty Business in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Address

KN 119 Street
Kigali