ABU Muhammad SHIA

ABU Muhammad SHIA

Share

UKURI KURAJE, IKINYOMA GIHINDUTSE UMUYONGA
UBUSHIYA NIBWO BUYISILAMU BW' UMWIMERERE.

ABU MUHAMAD SHIYA / A.M.S πŸ•‹ - YouTube 14/01/2024

*Sheikh pepe w' umusuni; yisamye yasandaye, ubwo yari amaze guhamya ko Ali(as) ariwe wari ukwiye ubuyobozi nyuma y' Intumwa!!...πŸ˜³πŸ˜±πŸ™„*

https://youtube.com/?si=vT07AUcGKC7_dB-m?sub_confirmation=1

*Vuba aha bidatinze, iki kiganiro muracyibona kuri iyi channel*πŸ‘†πŸ½

Turabategurira n' amasomo anyuranye y' idini, muri uku kwezi kwa Ramadhani kugiye kuza.

ABU MUHAMAD SHIYA / A.M.S πŸ•‹ - YouTube UBUYISILAMU BW' UMWIMERERE

ABU MUHAMAD SHIYA / A.M.S πŸ•‹ - YouTube 01/01/2024

https://youtube.com/?si=vT07AUcGKC7_dB-m?sub_confirmation=1

Kora subscribe na share, tugiye gutangira inyigisho vuba mu gisibo...

ABU MUHAMAD SHIYA / A.M.S πŸ•‹ - YouTube UBUYISILAMU BW' UMWIMERERE

16/11/2023

AS-SALAM ALAYKUM WW

Iki ni igitabo cyitwa *FARAAIDU SIMTWAYIN* cy''umumenyi w'umusuni witwa *DJUWAYIN* ; Kandi uyu akaba ari umwalimu w'undi mumenyi wa suni ukomeye cyane witwa *IMAMU DHAHABI*! Mu *muzingo wa 2 w'iki gitabo kuri paji y' 134*; reka turebe ibyo uyu nguyu DJUWAYIN atubwira ku byerekeranye n' *ABAIMAMU 12* mu busanzwe bemerwa n'abashiyaπŸ‘‡πŸΎπŸ‘‡πŸΎπŸ‘‡πŸΎ

Kuri *Paji y' 134 y'iki gitabo; umuzingo wa 2; uyu Djuwayin* atugaragariza hadisi aho intumwa y'Imana yabajijwe ku muzungura wayo, maze igasubiza iti: *RWOSE UMUZUNGURA WANJYE AKABA N'UMUHAGARARIZI WANJYE NYUMA YANJYE NI ALI IBN ABI TALIB(AS)!* nyuma ye ni HASSAN kandi na nyuma ye ni HUSSEIN! hanyuma nyuma ye *akazajyenda asimburwa n' abaimamu 9 bazajyenda bamukomokaho.* Nuko uwabazaga intumwa ati: *mbwira amazina yabo yewe ntumwa y'Imana!*! Maze intumwa iti: Yego rwose! Nyuma ya Husein ni umuhungu we Ali na nyuma ye ni umuhungu we Muhamad *na nyuma ye ni umuhungu we Djafar* na nyuma ye ni umuhungu we Musa na nyuma ye ni umuhungu we Ali na nyuma ye ni umuhungu we Muhamad, na nyuma ye ni umuhungu we Ali kandi na nyuma ye ni umuhungu we Hasan kandi na nyuma ye ni *ikimenyetso ndakuka cy'Imana mu isi, umuhungu we Muhamadi Al Mahadiy*! Intumwa irakomeza iti: *Abo ni abaimamu 12 bangana n'abatware 12 bo muri bene Isiraheli*πŸ’š

15/11/2023

Bismillahi Rahmaani Rahiim
-----------------------------------------------

*Abawahabi ni bantu ki?* (IGICE CYA MBERE)
-------------------------------------------

Muri macye,abawahabi ni kamwe mu dutsiko dukomoka ku basuni bakurikira *Abu bakr nk'umuyobozi w'abayisilamu nyuma y'intumwa* bakaba banayoboka imwe muri mazihebu enye z'abasuni muri fiqih *(hanafi,shafi,maliki hambali)!*

Imwe mu myemerere y'ako gatsiko k'abawahabi katangijwe n'uwitwa *Ibnu abdul wahabi mu kinyejana cya 12* nuko ngo abawahabi aribo bayisilamu bonyine! Bityo utemera kimwe nkabo wese ni *umuhakanyi, amaraso n'umutungo we biraziruwe!* nk'uko babyivugira mu bitabo byabo

Abawahabi ni abahezanguni bo mu rwego rwo hejuru cyane ku buryo bagerageza *guhisha ibigwi bya ahlu bayit(as)!* Bazirirza kugenderera abitabye Imana no kubakira imva yewe *n'aho babonye imva zubakiye bakazisenya batitaye ku kuba atari n' izabo!*

*Abawahabi baziririza tawasulu, baziririza shafaa, baziririza tabaruku,baziririza mawulidi, ..n'ibindi bikorwa byinshi byiza binyuranye byakorwaga n'abeza mu batubanjirije!*

Iyo usesenguye usanga *imyemerere y'abawahabi* ishingiye kuri *Takfir(kuvana mu idini abandi bayisilamu batemera kimwe nka bo),guhindura ibintu byose bidat,kuziririza buri kimwe kitari mu nyungu zabo,kwagura igisobanuro cya shiriki,kwambika Imana umubiri(kuvuga ko Allah afite amaboko,amaguru, amaso,iminwa n'ibindi) n'ibindi bitandukanye...*.....

15/11/2023

IKINTU GITANGAJE CYANE KANDI CYO KWIBAZAHO!

- UYU MUNSI INDYARYA ZIRAVUGA ZITI: NI GUTE HAMASI YAKWISHORA MU BAZAYONI NGO IGIYE KURWANA NABO KANDI ABO BAZAYONI BARUSHA HAMASI INGUFU N' IMBARAGA?! KANDI BIRI GUTUMA ABO BAZAYONI BICA INZIRAKARENGANE Z'ABANYEPALESTINA?!

- KU GIHE CY' INTUMWA, INDYARYA ZARAVUGAGA ZITI: NI GUTE TWAHANGANA N' ABAYAHUDI B' IKHAYIBARI KANDI BATURUSHA UBWINSHI N' IMBARAGA?! ESE NTIBISHOBORA GUTUMA BATSEMBA ABAYISILAMU?!

mugereranye izo mvugo ebyiri!

13/11/2023

Uyu muvandimwe w' umusuni aragira ati: ABASHIYA BASHIMANGIYE URUKUNDO BAKUNDA KOROANI, INTUMWA Y'IMANA N'ABO MU RUGO RWAYO. BEMEYE GUTANGA AMARASO YABO, AMAFARANGA, INDWANYI HAMWE NO KOHEREREZA IBISASU HAMASI BATITAYE KU KUBA N'AMARASO YABO YAHAMENEKERA. *HARI ABAREMAREMA IMPAKA ZIDASHINGA BAGAMIJE GUSA GUCAMO ABAYISILAMU IBICE*, UGASANGA BARASHINJA ABASHIYA IBINTU BIHABANYE CYANE N'UKURI KWABO. *MURUSHEHO KUBAKUNDA, KUKO RWOSE BARAHESHA ISHEMA N' IKUZO ABAYISILAMU MURI RUSANGE*🌹

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Website

Address

Nyarugenge
Kigali