Intare Times

Intare Times

Share

Intare Times reka twuzuze 20k followes

https://linktr.ee/intaretimes

25/05/2026

🔥 EPlay League – FC Mobile Championship** 🔥

Gamers, it’s time to prove your skills ⚽🎮
Compete for glory, prizes, and bragging rights 🏆

📍Harvard Hall
đź’° Entry Fee: 2,000 RWF

⚡ Limited slots available!

👉 If interested, inbox the admin to register and secure your spot.
👉 Join here: https://chat.whatsapp.com/LYxfCXKrmEh7pUoDQLb8ry

25/05/2026

đź”´LIVE-MURENZI YAHAYE IKIZERE ABA RAYON -- KAZUNGU ATI RAYON SPORTS IZASOHOKA - IBISIGISIGI BYA DERBY

Photos from Intare Times's post 24/05/2026

BENSHI MWIBAZAGA BYINSHI KUBIJYANYE NAWE! ||

Elias Ntaganda ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bazwi cyane mu mateka ya APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda. Uyu mukinnyi wakinnye mu mwanya w’inyuma (defender) yavukiye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ku wa 1 Mutarama 1979, ariko aza gukinira igihugu cy’u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ntaganda yatangiye umwuga we w’umupira w’amaguru akiri muto, yinjira mu ikipe ya APR FC, ari na yo yabereye igicumbi cy’iterambere rye mu mupira. Yahamaze igihe kinini, aho yanabaye umwe mu nkingi z’ingenzi z’ubwugarizi bw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Mu gihe yari muri APR FC, Ntaganda yegukanye ibikombe byinshi bya shampiyona y’u Rwanda ndetse n’iby’imbere mu gihugu, bituma aba umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu mateka y’iyi kipe. Yagiye anagaragara mu mikino mpuzamahanga ya CAF Champions League, aho APR FC yaserukiraga u Rwanda.

Mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Elias Ntaganda yakinnye imikino myinshi mpuzamahanga, aho yari umwe mu bakinnyi bari inkingi za mwamba mu bwugarizi. Yitabiriye n’amarushanwa akomeye arimo CAN 2004, aho u Rwanda rwagaragaye bwa mbere muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.

Ntaganda yasezeye ku mupira w’amaguru ari umukinnyi wubahwa, asiga izina rikomeye mu mupira w’u Rwanda, cyane cyane kubera ubunararibonye n’ubwitange yagaragaje mu kibuga.

---

Komeza gukurikirana Intare Times ku mbuga zacu zose kugira ngo ubone inkuru nshya z’amateka, ruhago n’andi makuru yizewe.

👉 Dufollowinge kuri:
Intare Times – All Platforms: https://linktr.ee/intaretimes

23/05/2026

⚽️🔥

Ibyabaye kuri penalty ya 2 ya Kwizera Olivier byongeye kugaragaza ko umupira ari umukino w’igitutu n’akanya gato k’ubutwari.

Abakinnyi 5 baratoranyijwe ngo bate penaliti, ariko ubwoba burabatsinda. Igihe cyagera, Kwizera Olivier afata inshingano… umutima uri hejuru, igihugu cyose kirareba.

Aratera… ariko umupira urasohoka ❌

Ibi byatumye benshi bibaza: ni igitutu cy’umukino cyangwa ni amahitamo atari yo?

Nk’uko El Fenómeno yavuze: *penaliti ni penaliti* — uyitera wese aba afite amahirwe, ariko igitutu ni cyo gitsinda benshi.

Umupira uracyakomeza… ariko aya mateka azaguma mu mitima ya benshi. ⚽️💔

23/05/2026

🏆 APR FC yongeye gukora amateka!

Nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Amahoro cya 2025, bongeye no kwegukana icya 2026. Ubutwari burakomeje, amateka yandikwa buri mwaka, kandi APR FC ikomeje kwerekana impamvu ari ikipe yubashywe muri ruhago y’u Rwanda. 👑🔥

========================

15 Peace Cup titles and still counting… 💪⚽

APR FC have made history once again! After lifting the Peace Cup in 2025, they successfully defended it in 2026, extending their dominance in the competition. A legacy built on discipline, consistency, and a winning mentality. 👑🔥

Back-to-back champions. History keeps being written. 🏆

Telephone

Website

https://linktr.ee/intaretimes