ADEPR NDEGO

ADEPR NDEGO

Share

Yohana 3;16. Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

14/09/2021

Yesu ashimwe benedata
Dusangire ijambo ry'Imana 👇

1 Yohana 2:3
Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.
[4]
Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

👉 nkwifurije kwitondera amategeko y'Imana

13/09/2021

Yesu ashimwe benedata
Dusangire ijambo ry'Imana 👇

Zaburi 16:8
Nashyize Uwiteka imbere yanjye iteka, Kuko ari iburyo bwanjye sinzanyeganyezwa.

👉 muri iki cyumweru dutangiye nkwifurije gushyira Uwiteka imbere muri byose kuko aribwo utazanyeganyezwa n'imigambi mibisha y'umwanzi

04/09/2021

Yesu ashimwe benedata

Dusangire ijambo ry'Imana 👇

Abagalatiya 2:20
Nabambanywe na Kristo ariko ndiho, nyamara si jye uriho, ahubwo ni Kristo uriho muri jye. Ibyo nkora byose nkiriho mu mubiri, mbikoreshwa no kwizera Umwana w'Imana wankunze akanyitangira.

👉 abantu benshi bifuza gukora byose nk'abizera Kristo (muri byose bagerageza kwigana imibereho ya gikristo) gusa kenshi birabananira bakisanga mubyo batashakaga!

Ibanga ryo kubashishwa kubaho imibereho ya gikristo bikemera ni ugupfana na Kristo ukaba mushya maze ugaha Kristo ikaze agakorera muri wowe.
🔅 Iyo avugiye muri wowe agakorera muri wowe, akaba umuyobozi muri wowe urakiranuka bikemera.

ADEPR NDEGO 02/09/2021

*2 Timoteyo 2:21*
*Nuko rero umuntu niyiyeza akitandukanya n'ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby'icyubahiro cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose.*

👉 nkwifurije kwitandukanya n'ibidatunganye

Ibyakubayeho bidatunganye ubyihane, ibitarakubaho ubyirinde kuko nibwo uzaba uw'umumaro mu maso y'Imana

👉Tuganire: Ese ibidatunganye hano Imana itubuza ni ibihe? Twifashishe urwandiko Paul yandikiye abagatatiya 5.19; 23.

ADEPR NDEGO Yohana 3;16.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.

Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Kayonza?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Website

Address


Kayonza
250