Health TIPS

Health TIPS

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Health TIPS, Health/Beauty, Kigali.

01/12/2021

BIMWE MU BINTU UDAKWIYE GUKORA MU GIHE MU GIFU HARIMO UBUSA

Hari ibintu bimwe dukora tutabizi bigatuma hari ibyo twangiza cyangwa dukora nabi. Kimwe muri byo ni ibintu dushobora gukora, cyangwa gushyira mu gifu mbere yuko hageramo ibiryo. Iyo bavuze mbere yo kurya ni mu gihe hatarashira amasaha abiri uriye.
Mu yandi magambo ibintu tugiye kuvuga hano ni ibintu utagakwiye gukora niba mu masaha abiri ashize nta kintu kiribwa kigeze kijya mu gifu cyawe, kandi gifatika.


1. Kunywa imiti igabanya uburibwe

Myinshi mu miti igabanya uburibwe, nka ibuprofen, diclofenac, aspirin, indomethacin n’indi yo muri iri tsinda ntabwo ari byiza kuyinywa utararya kuko byatera ibyago byinshi byo kuzana ibisebe mu gifu no kuribwa mu gifu. Niba ugiye kunywa iyi miti ni byiza kubanza kurya

2. Kunywa ikawa

Ikawa ituma hakorwa acide bityo kuyinywa utarashyira ikindi kintu mu nda bishobora gutera ikirungurira. Niba ushaka kuyinywa nta kintu urarya, ni byiza kuvangamo amata, aho ho ntacyo izagutwara.

3. Kunywa inzoga

Abanywa inzoga barabizi iyo unyoye utariye gusinda birihuta. Ni nk’uko bafata inzoga bakayiguter banyujije mu mutsi, igera mu bwonko vuba. Rero niba ushaka kunywa inzoga utararya, ibuka kuza gufata icyo kurya mbyibuze nyuma y’icupa rya mbere

4. Guhekenya shikareti

Iyo uhekenya shikareti igifu kirekura aside ingana niyo cyarekura iyo uri kurya. Niba ushaka guhekenya shikareti bikore nyuma yo kurya kandi ntukayihekenye igihe kirenze iminota icumi. Kuyihekenya utararya ni ukwangiza igifu

5. Kuryama

Nubwo tubivuga dutera urwenya ariko si byiza kuryama utararya. Gusonza bituma udasinzira neza kandi wanasinzira ntumare akanya ugahora ukanguka bya hato na hato. Ni byiza kuryama uriye, mu gihe utabibuze.

6. Siporo isaba ingufu nyinshi

Kwiruka ahantu hanini, koga, gutwara igare, gukora imibonano, kujya muri gym ni zimwe muri siporo udakwiye gukora igihe mu gifu harimo ubusa. Ibi binaniza umubiri bikaba byanatuma igifu kirekura acide nyinshi

7. Kurya indimu cyangwa kunywa umutobe wayo

Indimu n’izindi mbuto biri mu muryango umwe birimo acide na fibres zikomeye bikaba bitera uburyaryate mu gifu cyane cyane ku basanzwe bafite ibibazo byo kuba barwara igifu.

Tuvuze bimwe muri byo, si byose ariko ibi ni bimwe by’ingenzi wakamenye.

Ntiwibagirwe kujya ugisha inama uciye hano https://wa.me/+250788323179

03/09/2021

HEALTH BENEFITS OF APPLE CIDER VINEGAR

is a natural laxative and it can improve digestion;

lowers blood sugar levels;

improves insulin sensitivity;

increases satiety and helps people to lose weight;

reduces belly fat;

lowers cholesterol;

lowers blood pressure and improves heart health;

Want your business to be the top-listed Beauty Salon in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Address


Kigali