KGL Hits
Kindly like the page to get new updates and reels, Let's go 🇷🇼 to 🇧🇮 in Africa
17/08/2024
Captain Ian Kagame 🇷🇼
Like page Rwandan Famous
15/08/2024
PRESIDENTIAL INAUGURATION 2024
Follow page Rwandan Famous
14/08/2024
Mu bihugu bimwe na bimwe cyane ibyateye imbere bigira uburyo bwo kubyariza abagore mu mazi buzwi nka ‘water birth’, bukorerwa muri ‘piscine’ yagenewe icyo gikorwa igashyirwamo amazi y’akazuyazi, agira uruhare mu kumugabanyiriza uburibwe umugore uri kubyara.
Ubu buryo buzwi nka ‘water birth’, bukorerwa muri ‘piscine’ yagenewe icyo gikorwa igashyirwamo amazi y’akazuyazi. Bwifashijwa mu bitaro muri bimwe mu bihugu cyane cyane ibyateye imbere, ndetse umugore akaba yabyariramo afashijwe n’umubyaza cyangwa se undi nk’umuforomo ufite ubumenyi buhagije mu kumwitaho.
Ubu buryo bukoreshwa gusa ku mugore utwite ariko udasanganwe ibindi bibazo by’ubu*ima, ndetse mu bihugu bukoreshwamo nka Australia, Amerika, Canada n’ibindi, bikaba byizewe ko bifasha umugore mu kumugabanyiriza uburibwe akumva amerewe neza, bigizwemo uruhare n’ayo mazi y’akazuyazi.
Mu bindi bigenderwaho kugira ngo umuntu yemererwe kubukoresha mu bihugu bwemewemo ni ukuba ari umugore utwite ariko inda ye ifite ibyumweru biri hejuru ya 37, kuba atwite umwana umwe, kuba umwana ari mu nda neza ndetse umutwe we bizwi ko uri hafi y’ibice anyuramo avuka, akanaba afite ibipimo bisanzwe mu nda wenda adafite ibilo bike mu buryo bukabije cyangwa se byinshi cyane, n’ibindi.
Gusa abahanga mu kubyaza abagore muri ubwo buryo bagaragaza ko iyo u*i neza ko hari ikibazo ufite gituma ushidikanya ku kubukoreshwaho utekereza ko hari ingaruka mbi byakugiraho nyuma, ari byiza kubanza kubiganiriza umubyaza uri bugufashe muri urwo rugendo.
Imibare y’abakoresha ubu buryo mu kubyara igenda yiyongera, ndetse imibare y’Ihuriro ry’Ibitaro University Hospitals of Leicester NHS Trust ryo mu Bwongereza rikorana na za Kaminuza, igaragaza ko buri mwaka abana 600,000 (9%by’abavuka) bavuka muri ubwo buryo mu Bwongereza.
Ubu buryo bwo kubyarira muri ‘piscine’ ntibugomba gukoreshwa n’umubyeyi ufite indwara zirimo Agakoko gatera SIDA, indwara zimutera kuva, ndetse n’indwara ya ‘preeclampsia’ yibasira abagore batwite bakagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru.
Rwandan Famous
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Address
Kigali