RMPP Rwanda
Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from RMPP Rwanda, Religious organisation, Kigali.
01/03/2026
...CYANE CYANE MBIGUTURIYE GUSABA ICYO PAPA YIFUZA MURI UKU KWEZI...
Ukwezi kwa Werurwe 2026 twakugezemo, turasenga dusaba ngo intwaro zishyirwe hasi.
Dusabe kugira ngo ibihugu byinshi bifate inshingano yo gushyira intwaro hasi, cyane cyane intwaro za kirimbu*i, kandi abayobozi b’iyi si bahitemo inzira y'ibiganiro na dipolomasi aho guhitamo intambara.
Hirya no hino ku isi, muri Afrika, mu karere…ntidusiba kumva intambara. Abaturage basanzwe ubu bazi gutandukanya urusaku rw’imbunda nini n’intoya. Ibihugu birushanwa gutunga intwaro zigezweho, abakora intwaro bagenda bongeramo ikoranabuhanga rihambaye.
Ibitangazamakuru amaradiyo, televiziyo, imbuga nkoranyambaga, ibiganiro by’abantu…usanga byose byibanda ku ntambara. Bamwe mu bantu usanga bogeza imirwano, abandi nabo bagashungera, abaturage cyane cyane ab’intege nke nibo bahura n’ingaruka: abana, abagore, abafite ubumuga, abarwaye, abakene…
Gusa igitangaje usanga abatari mu nzego z’umutekano bamwe na bamwe aribo baririmba intambara nyamara ntibazi ko intambara igira ingaruka ku mpande zombie: Uwateye n’uwatewe, uruhande rumwe rwita urundi umwanzi kandi intambara irasenya ntiyubaka; isenya ibikorwa remezo, isenya imibanire myiza, isenya imitima
Intaro za kirimbu*i zabaye igikangisho cyo kuyobora ibindi bihugu. Ingengo y’imari igurwa intwo ishyizwe muri gahunda zo kurwanya ubukene cyangwa mu bikorwa by’iterambere, isi yaba nziza.
Muri make uku kwezi turasabwa iki?
1) Gusenga dusaba ngo ibihugu bifate inshingano yo gushyira intwaro hasi cyane cyane intwaro za kirimbu*i.
2) Gusenga dusaba ngo abayobozi b’iyi si bahitemo inzira y'ibiganiro na dipolomasi aho guhitamo intambara.
‘Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba.’ (Yohani 14, 27)
Ubutumwa bwiza!
Martin MUREKEZI, Umuhuzabikorwa wa RMPP/MEJ Rwanda
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
Kigali