Karite Products in Rwanda

Karite Products in Rwanda

Share

Contact information, map and directions, contact form, opening hours, services, ratings, photos, videos and announcements from Karite Products in Rwanda, Cosmetics Store, Kigali.

02/08/2017

UBURYO BWO KWIVURA IBIHERI BYO MU MASO UKURIKIJE UBWOKO BWABYO

Ibiheri byo mu maso usanga bigira amoko atandukanye ayo moko akaba ari nayo akurikizwa mu kubivura. Nyamara akenshi usanga abantu babaza abandi ibyabavuye bagashaka kuba aribyo bakoresha kandi wend abadafite uruhu rumeze kimwe n’ibiheri byabo bitandukanye. Twegereye Saidi Salama inzobere mu byo kwita ku ruhu hakoreshejwe imiti y’umwimerere itagira ingaruka ku ruhu adutandukanyiriza amoko y’ibiheri n’ibikoreshwa mu kubivura.

Ibiheri byitwa “Acne sebaceous” : ibi birangwa no gusanga bibyimbye mu maso birimo amashyira, bikunze kuza ku matama no munsi y’izuru usanga ari binini byakwuma bikazana inkovu n’imyobo ku ruhu

ICYO WAKORA :kubera infection ziba zirimo hari Igihe zitera n’umuriro icyo giheri kiba kibabaza iyugikozeho kugirango wirinde ko hazamo imyobo aho gikize, wakoresha byibuze 3 ku munsi ubu buryo bukurikira :

Nijoro:amazi y’akazuyazi arimo Epsom salt( umunyu bakoresha ku ruhu) ugashiramo n’indimu ugafata ipamba agarambaro gafite isuku ugahanaguza mu maso buhoro buhoro warangiza ugakora mask yikirungo cyitwa turmeric ukakivanga na bicarbonate ugakuba buhoro buhoro, nyuma yisaha ukabikaraba ukareka kwisiga. Turmeric ni Ikirungo bateka mu mboga kirimo antibiotique y’umwimerere

Ibyo wakwisiga mugitondo urwaye acne sebaceous ni amavuta arimo Romarin, huile de menthe, huile d’olive na clove oil. Buri mu gitondo ukisiga ayo mavuta ibiheri bizuma kandi bidasize imyobo ndetse n’inkovu zose zigashira

Ibiheri byitwa”acne vulgaris” :Ni ibiheri bisanzwe bimenyerewe n’abantu benshi. Bifata mu gatuza no mu mugongo no mu maso biterwa n’utwenge tw’uruhu tuba twazibye(Clog pore). Bigatuma uruhu ruyaga, ruvubura ibintu bimeze nk’amavuta bivanze na infection bikabyara ibiheri

ICYO WAKORA :wakoresha isabune irimo tangawizi na sezame n’inkeri bikumutsa rwa ruhu kandi ugakoresha amavuta atayagisha(oily free) lotion.ibi ubikurikije gutyo bizagufasha gukira neza no kugira uruhu ruringaniye rudakanyaraye kandi rutayaga

Ibiheri byitwa “Acne seborheique” : Akenshi ibyo biheri biterwa n’umuntu urwaye imvuvu cyangwa izuba umuntu ubirwaye usanga ayaga akanya kamwe akandikanya agakanyarara aranavuvuka mu maso. Hari igihe azana ama allergy hato na hato usanga abangamiwe n’ukuntu asa.

Hari Igihe agahanga kaba kabonerana nka miroir ubundi akazana iminkanyari imburagihe ibyobyose biterwa nuko uruhu rwe rutinjiramo umwuka mwiza wo hanze(oxygene)ugasanga amavuta y’uruhu adasohoka neza ngo akwire uruhu rwose .

Hari Igihe bijyana n’intoki zikomeye cyangwa agatsitsino ke kagakomera.

ICYO WAKORA : icyagufasha ni uko wakoresha amavuta y’umwimerere akungahaye kuri Vitamine A, E, D nk’amavuta ya Avoca, coconut, na Shea butter . Wafura kenshi mu mutwe ukamaramo imyanda mu mutwe byagufasha gukira ibyo biheri

Wakwirinda kandi ko menshi na plante zikora ku mubiri wo mumaso wambara ingofero. Mbere yo kuryama wakora mask ya cocombre ivanze na bicarbonate n’urunyanya

Ibiheri bya black heads na white heads : biri mu bwoko bwa acne(ibiheri)ariko usanga bidakabije. Black head usanga afite uruhu ruyaga cyane hakaziramo n’uduheri duto cyane tukaza rimwe narimwe

ICYO WAKORA : Ibi bikurwaho na mask y’ifu na cocombre. N’isabune ya cocombre inama nziza nagira abo bantu nuko bajya bafata iminsi yo kureka kwisiga amavuta kuko ahanini ibiheri biterwa n’amavuta ahura n’ay’uruhu rusanganywe akitsindagira bikabyara couche ugasanga Umuntu afite uruhu hejuru y’urundi. Wakoresha mask kugirango ukureho cellule morte. Wakwirinda kwisiga buri munsi kugirango uruhu rukoreshe ya mavuta yarwo gusa. Iryo ni Ibanga ryo kugira uruhu rwiza kuri black heads.

White heads : Usanga umuntu afite ibinure mu maso ariko hakazamo ibintu bimeze nk’ise munsi y’umunwa no ku mpande y’amazuru. Akunze kugira n’udukovu tuza ku matama akenshi biterwa n’izuba ndetse no kwisiga amacreme na maquillage.

ICYO WAKORA ; Uko wabivura ni ugukaraba isabune mbere yo kuryama. Amazi agiye gukaraba akayashyiramo Epsom salt yarangiza akisiga coconut na clove oil cyangwa beurre de karite cyangwa se agakoresha amavuta ya rosemary

Icyitonderwa : igihe wumva urwaye ibihero ariko udasobanukiwe neza ubwoko bwabyo, irinde guhitamo uburyo ubwo aribwo bwose utagiriwemo inama na muganga kuko bishobora kutagukiza nkuko bikwiye.

Ibyo umuntu yakwitaho igihe agiye guhitamo amavuta aberanye n’ubwoko bw’uruhu rwe 24/07/2017

Ibyo wakwitaho byagufasha kugura amavuta ajyanye n'uruhu rwawe

http://igihe.com/ubuzima/article/ibyo-umuntu-yakwitaho-igihe-agiye-guhitamo-amavuta-aberanye-n-ubwoko-bw-uruhu

Ibyo umuntu yakwitaho igihe agiye guhitamo amavuta aberanye n’ubwoko bw’uruhu rwe Ni kenshi umuntu yisiga amavuta y’ubwoko runaka ugasanga afite uruhu rwiza, ariko mugenzi we akamutera ibibazo birimo kurwara ibiheri by'umwihariko mu maso, kuzana amabara ku mubiri ndetse n’izi ndwara z’uruhu.

Want your business to be the top-listed Health & Beauty Business in Kigali?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Category

Telephone

Website

Address


Kigali