Inaha
Ba ijisho rya mugenzi wawe umenye ibyaranze isi ugamije
kuyirinda.mu ngingo zikurikira:
-Amateka
-Ubu*ima
-Urukundo
Dore ibintu bitandukanye ushobora kuba utari u*i ku ntangangabo:
- Buri segonda hakorwa byibuze intanga 1,000 kuva utangiye kwiroteraho kugeza ushaje.
- Ubwo ushaka kumenya intanga zikorwa mu mwaka wafata 1000 ugakuba n’amasegonda agize umwaka. Ni ukuvuga (1000 x 365246060)
- Iyo usohoye rimwe hasohoka byibuze miliyoni 200 z’intanga mu masohoro. Ariko iyo usohoye uri gukora imibonano, intanga imwe gusa niyo iba ifite amahirwe yo guhura n’intangangore.
- Nubwo uzumva amasohoro aba ashyushye, ariko burya ubushyuhe bwinshi ndetse n’ ubukonje bwinshi byangiza intanga, by’umwihariko ubushyuhe burengeje 39°C si bwiza ku ntanga. Ubushyuhe ni wo mwanzi ukomeye ku ntanga ngabo.
Uzarebe iyo wakonje amabya ariyegeranya waba ushyushye akikwedura. Byose ni ukugirango ubushyuhe bukenewe ntibuhinduke.
- Burya 90% by’intanga usohora ziba zifite ubumuga: zimwe nta murizo, izifite imitwe ibiri, izitifitemo ibinure, gusa bene izo zipfira mu nzira.
- Nubwo zikorwa buri munsi ariko kugirango intanga ibe ikuze bisaba byibuze amezi abiri.
- Intanga izavamo umukobwa n’izavamo umuhungu ziba zimeze kimwe, gusa izavamo umukobwa igenda gacye kandi ikagira uburambe.
- Niyo mpamvu burya amahirwe yo kubyara umukobwa aba aruta ayo kubyara umuhungu ku bantu bakora imibonano mpuzabitsina buri gihe, cyangwa kenshi.
- Intangangabo iyo zitari mu muntu ntizirenza amasegonda 30 zitarapfa gusa iyo ziri mu muntu (nk’iyo usohoreye mu mugore) zimara hagati y’iminsi 2-5 zikiri nzima. Ibi biterwa n’uko hari ubushyuhe zitihanganira.
- Munsi y’imyaka 40 niho intanga ngabo ziba zigifite imbaraga zihagije, nyuma yayo zitangira gucika intege.
- Abantu babyibushye cyane, abanywa itabi, inzoga nyinshi, bagira intanga zidafite imbaraga n’amasohoro macye ugereranyije n’abananutse, abatanywa itabi cg abakoresha inzoga nkeya.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Website
Address
KG 7 Ave
Kigali
83 KIGALI