Hashimwe Janvier
Muhabwe umugisha na nyagasani kubwo kudukurikirana.
Urukundu Iwacu.
❤️❤️❤️❤️❤️❤️
Yohana 13:34
Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk'uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
✍️ Ibi ndarenzaho iki yemwe.
@ Abanjye barihe ngo mbabwire ko nsabwa kubakunda nanze nkunze, niyo wabimpora sinabyemera, nzakomeza ngukunde nukomeza kunyanga nabwo nkomeze ngukunde.
@ # Iyo wanga umuntu wowe uba ubona uremwe muki ko twese ari mu gitaka, nimwo twavuye kandi ninaho tuzasuriba(umubiri).
Ni dushaka dukundane ejo bundi tuzabikenera kandi isi iminsi nibihe bizaba bibitwishyu impamvu tutakundanye.
Nihitira ntihagire untera amabuye.
18/05/2025
Yakobo 4:5-7
[5]Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugira ubusa ngo “Umwuka uba muri twe urararikira ukagira n'ishyari”?
[6]Ariko nubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”
[7]Nuko rero mugandukire Imana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.
✍️ Sinshidikanya ko waba utanyimvise, nibananyumvise umvira ijambo ry'Imana, ukore ibyo rigusaba uzaba uhiriwe rwose.
23/01/2024
Ijambo ry'Imana (Imigani 10:21-24)
☑️☑️☑️☑️☑️☑️☑️☑️☑️
👉Uwiteka yishimira abakiranuka👈
Umunwa w'umukiranutsi ugaburira benshi, Ariko abapfapfa bapfa bazize kubura ubwenge.
Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, Kandi nta mubabaro yongeraho.
Gukora ibibi umupfapfa abyita ibikino,Ariko umuhanga yishimira ubwenge.
💝 Kubana neza n'Imana biraryoha, iyo ubanye n'Imana hari imico, imyifatire ikuranga bigutandukanaya n'abandi, ukubonye yabona n'imirimo yawe akifuza kuba nkawe.
🫵 Ese habaho ubwo abantu bajya bifuza kumera nkawe.
Imana wizeye igararagari muri wowe no mubyo ukora byose.
👍 Niba Aribyo Uwiteka arakwishishimira.
🤌 Ndagirango nkumenyeshe ko abagenda uko Imana ishaka aribo bana bayo.
😍 Haranira uyu munsi kuba mubo umutima w'Imana wishimira,
Bizakuzanira imigiaha myinshi, Kandi ubikiwe n'ubugingo buhoraho.😍
Song 97 agakiza
Ifeza n' izahabu nta bwo zibasha Gukiza umutima ubabajwe n' ibyaha, Nyamara amaraso ya Yesu Mukiza Yashoboye kunkura mu byaha byose.
Narakijijwe. si kubw' imari, Kubw' ubuntu narakijijwe. Yanyishyuriye ya myenda yose
Yamviriy' amaraso ye.
Nawe Yesu aragushaka ngo ube uwe nawe Abe uwawe,.
Yesu mubane iminsi yose.
Click here to claim your Sponsored Listing.
Category
Contact the place of worship
Telephone
Website
Address
Nyarugenge