Maranatha Ministries Rwanda

Maranatha Ministries Rwanda

Share

Kuri page uzasangaho ibyigisho by' ukuri kW' iki gihe kandi kutwiteguza kuza kwa Yesu bwa kabiri.

09/11/2022

KWAMBUKA YORODANI MUBURYO BW'IGITANGAZA!

Ndabasuhuje mu izina ry'Umwami Yesu, ngo ubuntu n'amahoro biva kuMana bibe mumitima yanyu!

"Kuko Uwiteka lmana yanyu yakamije amazi ya Yorodani imbere yanyu kugeza aho mwambukiye, kugira ngo amahanga yose yo mu isi amenye ko Uwiteka agira amaboko akomeye, bajye batinya Uwiteka lmana yanyu iteka ryose."(Yosuwa 4:23;24)

lmana yahagurukije ubwoko bwayo bwa Isilayeli muri Egiputa, yifuza kubugeza I Kanani ngo buhindure igihugu cyaho.
Bari bazi Izindi nzira nyinshi banyuramo bakagera ikanani badahuye n'inzitizi nk'inyanja itukura, I ubutayu, Yorodani,Yeriko n'izindi...
Ariko Uwiteka ntiyemeye ko banyura muri izo nzira zindi.
(Iga Icyigisho; Bava Mumisiri, mugitabo; Abakurambere n'Abahanu*i)

Bageze kuri Yorodani mugihe cy'ubukonje, igihe urubura rwashonganga bituma Yorodani yuzura, ntibambuka nk'uko bisanzwe.
lmana yashakaga kubambutsa in Yorodani muburyo bw'igitangaza (Abakurambere n'Abahanu*i p.406)

Urugendo rwo kuva muri Egiputa rugana ikanani, rugereranya urugendo rwo mubwoko bw'lmana rwo kubaturwa mububata bw'icyaha bagera mu ijuru.
Bagombaga kurwana Intambara, bakarwanya amahanga yagombaga kubabera inkomyi yo kujya I Kanani

Mbese ni uwuhe mugambi lmana yari ifite, ibambutsa muburyo bw'igitangaza?

Igisubizo kimwe, ni ukugira ngo amahanga ajye atinya imbere y'ubwo bwoko bw'Uwiteka.(Yos 4:24)

Igihe bari bageze kuri Yorodani, lmana yategetse ko Abatambyi babanza kujya mumazi bahetse Isanduku irimo amategeko cumi y'lmana, kandi hagatoranywa abagabo 12 Muri buri muryango buri wese agatoragura ibuye ryo muri Yorodani hanyuma bamara kwambuka y bakayashinga i Gilugali ho muri Kanani. Ibyo bagombaga kubikora kugira ngo ubwo Abana babo bazababaza iby'ayo mabuye bazababwire ukuntue lmana yakamije Amazi asuma ya Yorodani imbere yabo, bakambuka!

Bamaze kwambuka Yorodani, bahuye n'inzitizi ikomeye ya Yeriko. Yeriko zari inkike z'amabuye zikomeye cyane, zigeze ku ijuru zabuzaga Abantu kwinjira murie Kanani.
Usibye n'izo nkike hari n'abanyembaraga, Abagabo banini barindaga uwo murwa kandi bahoraga bari Maso.
Abisilayeli barahageze babona ko izo nkike zishobora gusenywa gusa n'Imbaraga itari iy'umuntu usanzwe.

None byagenze bite bahageze?

"Abagiye gutata iYeriko bagarukanye inkuru nziza bati; "Ni ukuri koko, Uwiteka ashyize iki gihuguy mumaboko yacu, kandi bene cyo twabakuye umutima.' I Yeriko,y bari babwiwe ngo, "...Twumvise uburyo Uwiteka yakamije Inyanja Itukura muyigezeho muva mu Egiputa, n'ibyo mwagiriye abami b'abamori bo hakurya ya Yorodani, abo mwarimbuye rwose. Tubyumvise, uwo mwanya imitima yacu ishya ubwoba, ntamuntu n'umwe mutakuye umutima kuko Uwiteka lmana yanyu ari Yo Mana yo hejuru mu ijuru no hasi mu isi"(Abakurambere n'Abahanu*i p244)
Ayo magambo ni Abanyekanani bayabwiraga abatasi

Murumva rero ko igihe lmana yakoreraga Abisilayeli igitangaza yari irimo ibarwanirira urugamba rw'I Yeriko batabizi, kuko igitangaza cy'lmana nicyoy cyateye amahanga gutinya Isilayeli, bituma itsinda.

Dore Igitangaza Uwiteka yifuza kudukorera kugira ngo natwe tuzagere muri Kanani yo mu ijuru nk'abaneshi;

Muri iki gihe, abantu benshi bameze nk’Abayuda, iyo ubagaragarije
ubutumwa bw’ukuri barakubwira ngo : twereke ikimenyetso. Dukorere igitangaza.
Kristo nta gitangaza na kimwe yakoreye abafarisayo. Kimwe n’uko ntacyo yigeze
akorera satani igihey yamugeragezaga mu butayu. Ntabwo Imana itumenyesha
imbaraga zayo kubwo kwihesha agaciro twebwe ubwacu, cyangwa gushimisha
ibyifuzo byo kutizera n’ubwirasi. Nyamara ubutumwa ntibubuze ikimenyetso
cy’uko bwaturutse ku Mana. Mbese gucika uburetwa bwa satani si igitangaza?
Kwanga satani ntabwo biba mu mutima wa kamere muntu, ahubwo ubuntu
bw’Imana ni bwo bubitera. Igihe cyose umuntu wabaswe n’ibitekerezo bihubuka,
ahindutse umugwaneza akareherezwa kwegera Imana, icyo ni igitangaza kiba
gikozwe muri we; igihe cyose umuntu avuye mu bibi, agashobora kumenya ukuri
kubeshaho. Iyo umutima wihannye ugakunda Imana kandi ugakomeza amategeko
yayo, nibwo isezerano ry’Imana risohora ngo : “Nzabaha umutima mushya
mbashyiremo n’umwuka mushya.3
” Uguhinduka k’umutima w’umuntu, guhinduka
kw’imico ye, icyo ni igitangaza Umukiza uhoraho yigaragarizamo, akoresheje
umurimo we ngo abohore imitima. Imibereho iri muri Kristo na yo ubwayo ni
igitangaza. Dore igitangaza cyagombye guherekeza ubutumwa bwiza haba mu gihe
cya none n’ikizaza.

Umuntu yavutse atandukanyijwe n'lmana Ndetse aryohewe no gukora icyaha.(Zaburi 58:4; 51:7)
lmana irifuza kugukorera igitangaza cyo kuba yaguhindura umukiranutsi, ukaryoherwa n'icyiza.
Iyo ni Yorodani uzaba wambutse kandi bizagutegurira kuzatsinda urugamba rukomeye ruri imbere,
Aho tugiye gusakirana n'ikigeragezo gikomeye cy'isi, umubiri Na Satani aribyo bigereranywa n'inkike z'i Yeriko zikomeye.

Amabuye batoraguye ashushanya Ijambo ry'lmana(Petero 2:1-8, Yohana 1:1)
Abari kurugamba ntibazahwema kwiga Ijambo ry'lmana buri munsi!

Imitima y’abo Umucungu*i yakirishije urukundo
rwe, ifite agaciro gakomeye kuruta ako abatigeze
gucumura. Imana ntitureba nk’abantu babi badafite agaciro;
itureba muri Kristo kandi itubona dusa nk’uko tugomba
kumera tumaze guhindurwa n’urukundo rw’Umucungu*i.
Yasonzoranije ubutunzi bwose bw’isi n’ijuru ibugura ayo
mabuye y’igiciro cyinshi. Reba Zaburi9:16; Malakiya
3:17.( Imigani ya Kristo p52, soft)

Nawe Yesu Aragukunda kandi Yaragupfiriye!

Niba Wifuza Audio y'Iki kigisho (Amajwi yacyo) Nyandikira kuri WhatsApp;
0791440655

Ukeneye ibindi byigisho wabisanga kuri;

Facebook: Maranatha Ministries Rwanda

YouTube: Maranatha Ministries Rwanda

Instag: maranatha-ministries-rwanda

Ijuru ribane n'imitima yanyu cyane!

27/02/2022
Want your place of worship to be the top-listed Place Of Worship in Rubavu?
Click here to claim your Sponsored Listing.

Telephone

Website

Address


Rubavu